Abakobwa Beza

Inkuru nziza:SIDA ishobora gucika burundu-ONUSIDA

Nubwo icyorezo cya SIDA gihangayikishije isi yose,kikaba kidafite umuti ntikigire n’urukingo,hari icyizere ko cyaranduka burundu nkuko bitangazwa n’ishami ry’umuryango w’abibumbye rishinzwe kurwanya SIDA,ONUSIDA.

Nkuko imibare ibigaragaza mu mwaka umwe iki cyorezo kimaze kubanukaho 12% by’abahitanwa n’ agakoko gatera SIDA. Nkuko bitangazwa n’ishami ry’umuryango w’abibumbye rishinzwe kurwanya SIDA(ONUSIDA) ribitangaza, 2013 habaye kubanuka gutangaje k’umubare wabahitanwa n’icyorezo cya SIDA kuva muri 2005. Onusdida yatangaje kuri uyu wa gatatu taliki 16/07/2014 ko umubare w’abahitanwa na SIDA wagabanutseho 200.000 uyu mwaka. Kuva muri 2005 uyu mubare wagendaga ugabanukaho nibura 100 .000 ku mwaka.

Ku nshuro ya mbere umuyobozi w’iri shami ryumuryango w’abibumbye ,Michel SibidĂ© yeruye yemeza ko iyi mibare yerekana ko bishoboka ko SIDA ishobora gucika ikaranduka burundu.

Kugabanuka k’ubwandu

Umubare w’abantu bandura agakoko gatera SIDA nawo waragabanutse. Wavuye kuri Miliyoni ebyiri n’ibihumbi Magana abiri(2.200.000) mu mwaka wa 2012 ugera kuri 2.100.000 muri 2013. Kuva muri 2005 ,abantu bandura SIDA (ubwandu bushya) wagabanutseho 27,6% ku isi.

Nubwo imeze gutya ariko umubare munini w’abandura agakoko gaterara SIDA ni uwo ku mugabane wacu wa Afrika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara n’u Rwanda ruherereyemo. Abanduye agakoko gatera SIDA muri iki gice cya Afrika bangana na Miliyono n’igice umwaka ushize gusa. Muri aba harimo abana bangana na 210.000. Kuva muri 2005 uyu mubare wagiye nawo ugabanuka nibura ku kigero cya 33%.

Onusida ikaba yishimira cyane ukuntu hashowe amafaranga menshi yo guhashya icyorezo cya SIDA. Miliyari 19.1 z’amadorali y’Amerika niyo yashowe mu rugamba rwo kurwanya SIDA umwaka ushize wa 2013. Onusida ikomeza itangaza ko nibura hakenewe miliyari ziri hagati ya 22-24 ku mwaka mu kurwanya SIDA.

Ibihugu byibasiwe cyane niki cyorezo binafite umubare munini w’abanduye agakoko gatera SIDA byagume ari Afrika y’Epfo na Nigeria.

Nubwo imibare igaragaza ko SIDA igenda igabanuka ntidukwiriye kwirara ngo duterere agati mu ryinyo. SIDA iracyahari kandi irica. Nta muri ndetse n’urukingo rwayo ntiruraboneka. Kwirinda kwishora mu busambanyi imburagihe ku rubyiruko no kudacana inyuma hagati y’abashakanye ni bwo buryo buruta ubundi bwadufasha guca burundu agakoko gatera SIDA
Igitekerezo Cyawe!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

Related Posts Plugin for WordPress, Blogger...
 
Copyright © 2014-2016 Facebook Rwanda. All Rights Reserved