Abakobwa Beza

Urwenya: Mwarimu na Damuru

Umwarimu wa gatigisimu yabajije DAMURU ati : Ntiyigeze ajya mu ishuri ariko yitwa "MWiGISHA" *Ntiyigeze yiga ubutabire ariko "YAHINDUYE AMAZI DIVAYI" *Ntiyigeze akora imyitozo ya gisirikare ariko "YAKUBISE KANDI AMENAGURA IBINTU BY'ABACURURIZAGA MU RUSENGERO BOSE" *Ntiyigeze yiga iby'ubuvuzi ariko ni "UMUGANGA N'ABAGANGA BIYAMBAZA" *Ntiyigeze yiga amategeko ariko "YARANGIJE URUBANZA RW'UWARUGIYE GUTERWA AMABUYE" *Ntiyigeze abyara ariko benshi ababereye "UMUBYEYI" Ese uwo niba umwemera nk'Umwami, izina rye ni INDE? DAMURUi arasubiza ati : ni KANYARUTOKI Marcel, Mwarimu n'uburakari bwinshi ati : wakagoryi we uwoniwe wakoze ibi byose mvuze? DAMURU ati: Nawe ntaho yize arikoo abantu baza kumwigaho gukanika amagare, bityo bakamwita mwigisha, kera yigeze gukora inzoga y'impimbano kandi iba divayi yahatari ni uko abapolisi bamuhemukiye bakamufunga, ndagirango nkubwireko arinawe wamvuye amarozi kandi abaganga ba kizungu byari byarabananiye, ntiwibukako ntiwibukako muminsi yashyizi narimfuye mwari? ikindi rimwe yigeze kurwna mu isoko ryo ku Gaseke amenagura ibintu mbese ararisesa kandi ntamyitozo ya gisirikali yigeze afata, mubihe bishyize yari muri komite y'abunzi kandi niwe wacaga imanza neza kurusha abandi, yewe nawe ntamugore yigeze ariko iyoyabaga aca imanza numvaga abaturage bamubwirango mubyeyi rwose ca inkoni izamba. Nonese KANYARUTOKI Maricel singirango niwe wabazaga?
Igitekerezo Cyawe!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

Related Posts Plugin for WordPress, Blogger...
 
Copyright © 2014-2016 Facebook Rwanda. All Rights Reserved