Abakobwa Beza

UWIYISHE NTARIRIRWA, YITUKUJE NABI NONE BIMUKOZEHO

Abanyarwanda baravuga ngo uwiyishe ntaririrwa.  Ariko iyo wamukundaga urarira ukaboroga, abantu benshi banzi ku izina rya Yves.  Nakunze umukobwa witwa Clarisse bigera aho yimuka munzu yabagamo  araza turabana,  twese twari tubikeneye kubana kandi ntabushobozi twari dufite bwo gukora ubukwe.



Twabanye neza mu rukundo rutagira uburyarya kugeza igihe Clarisse yatangiye kwiyica .Clarisse naramukunze kandi nawe yarankunze by’ukuri  bituma dufata icyemezo cyo kwibanira.  Ibyo ntibyashimishije abantu bose kuko  umuryango wanjye washakaga ko nkora ubukwe.  Sinari  kwemera gukora ubukwe bw’imitobe kandi ntari umurokore. Clarisse  yabanaga n’abandi bakobwa abarihira inzu kandi ntanicyo bapfanaga.  Abo bakobwa ntibishimiye ko abasiga, ikibabaje nuko batamukundaga, babaga bashaka kumumaraho udufaranga twe, Clarisse yatinyaga umwe muri abo bakobwa kuko yari umugome.

kubera impuhwe Clarisse yagiraga byatumaga abashyira amafaranga.Nahoraga mubuza kwimenyereza abo bakobwa ariko akanga akananira. Ntago aribyo gusa napfaga na Clarisse kuko yashoboraga kwanga kujya kukazi kuberako ishati ye idateye ipasi kuberako yagiraga isuku idasanzwe.  Namubwiraga ko umukoresha wanjye nawe atajya asokoza akanyita umubeshyi.  Clarisse yiyitagaho cyane yashoboraga kumara isaha yose arimo kwisiga.   Ninako yitukuzaga anitobora amatwi akogosha ingoyi, sinumvaga impamvu akora ibyo byose.  Iyo yabaga yabuze puderi siyasohokaga mu nzu.  Uwo munsi mbere yo kujya kukazi nagombaga kunyura kuri butike nkamuhahira.  Clarisse naramukundaga by’ukuri ariko icyambabazaga nuko namubuzaga kwitukuza akananira.

Yarasanzwe yifitiye inzobe nziza arinayo namukundiraga, inseko ye iyo yabaga arimo kumfungira ibipesu.  Clarisse namuhaye gahunda yo gusura abantu bo mumuryango we,  umunsi ugeze yanze kunkurikira ambwirako imyena afite atayambara kabiri.  Ikintu cyandakaje nuko Clarisse yifataga nk’umukobwa wabuze umugabo.  Icya kabiri nuko iyo gahunda yarayimaranye icyumweru ayizi.  Amagambo twavuganye yatumwe dushwana afata ibintu bye arigendera.  Bukeye nibwo namenye ko yasubiye kw’ababakobwa, byarambabaje njyakumushaka ngo mugarure.  Sinarinziko yasubirayo kuko yarafite umuryango umukunda cyane.

 Clarisse yari yandakariye cyane, yifatanije  n’ababakobwa baranyirukana.  Hashize iminsi ibiri niho Clarisse yansanze mu rugo afite n’ibikapu.  Byaranshimishije kubona agarutse ariko nababajwe no kubona igisebe cyari kimuri kukaboko.  Clarisse sinigeze mukubita narimwe, nababajwe no kubona undi  muntu ankubitira umugore akamuca igisebe. Namubajije icyo yabaye araturika ararira ambwirako ari babakobwa bamukubise.  Abo bahemu bashakaga ko abishyurira ibirarane by’ubukode bw’inzu yanze baramukubita.

  Nagiyeyo n’umujinya mwinshi babonye ntungutse mumarembo birukira munzu baratabaza.  Abantu barahuruye naburanye nabo bakobwa barabihakana mbura icyo nakora ndataha.  Icyo gisebe cya madamu wanjye cyanze gukira kubera ukuntu yari yaritukuje.   Nagiye kumuvuza basanga anafite kanseri y’uruhu, umugore wanjye yahise yiheba, biragora kurwaza umuntu utazakira.  Narihereraga nkarira ariko iyo namugeraga imbere yarabibonaga.  Yageragezaga kunsetsa nkarushaho kubabara.  Sinabona imbaraga zo gukomeza ubuhamya byanjye nizereko buzagirira akamaro abagore kuko kwitukuza nta kamaro kabyo, nyabuneka munyumve kuko amagara arasesekara ntayorwa.  Imana ihe iruhuko ridashira  Uwamahoro Clarisse witabye Imana le 17\6\2013.
Igitekerezo Cyawe!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

Related Posts Plugin for WordPress, Blogger...
 
Copyright © 2014-2016 Facebook Rwanda. All Rights Reserved