Abakobwa Beza

Ndi isugi ariko ubu kwihangana byanze

Ndi isugi ariko ubu kwihangana byanze ndashaka kubikora. Nimungire inama , mbikore cyangwa mbireke ?



Ku myaka 22 mfite ndi isugi ariko ndumva byananiye noneho nimumpe inama zamfasha.



Ndi umukobwa w’imyaka 22 y’amavuko ntuye mu mujyi wa Huye, amazina yanjye ni Clarisse , kugeza ubu mfite ikibazo kingoye cyane nabuze uko nakitwaramo kereka mumfashije mukampa inama.



Navukiye mu muryango wa gikirisito , iwacu basenga bampaye uburere bufatika mbugendereho nanubu, kuva mu mashuli abanza kwakundi abana ngo baba bakina ibyabana njye ntago nigeze mbijyamo, ngiye mu mashuli yisumbuye abasore barankunze cyane dore ko ndi umukobwa mwiza ufite uburanga kandi unateye neza kuburyo bugaragara.



Iyo umusore yambwiraga ko ankunda nanjye nkabona ndamwishimiye namubwiraga ko nanjye mukunze gusa iyo byagera aho ansaba ko twaryamana twahitaga dutandukana kuko numvaga ibyo ntabikora, abahungu benshi bamaze kubinyangira ngo ndabima.

Magingo aya maze imyaka 2 ndagije amashuli yisumbuye, hari umusore witwa Fiacre ni mwiza ntakibazo ambwira ko ankunda uretse ko njye sindabibona ko aribyo neza, yambwiye ko yifuza ko twazarushinga, kugeza ubu nanjye numva mukunda peeee ! Ikimbabaza nuko ubu yifuza ko namuha ariko binteye ubwoba cyane kuko bamwe barambwira ngo biraryoha abandi bakambwira ko bibabaza iyo ari ubwambere.



Bamwe muri bagenzi banjye bambwira ko nacikanywe cyane ko nta byiza nzi ngo biraryoha cyane ,ikibazo mfite ubwoba bwo kubikora ni ubwambere, ikindi mfite isoni zo gukora icyaha, ikindi ese nimuha akazanyanga santware nzabyitwaramo gute ? Gusa nanjye numva nshaka ibyo abandi bambwira ko nacikanywe.



Ndabitabaje nimumpe inama ku myaka 22 mfite sinzi ikitwa umusore mu buzima bwanjye ariko ndabona binaniye noneho peeeee !
Igitekerezo Cyawe!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

Related Posts Plugin for WordPress, Blogger...
 
Copyright © 2014-2016 Facebook Rwanda. All Rights Reserved