Abakobwa Beza

Urwenya:Umwana w'ikigoryi

via http://facebook.bangmedia.org
Abagabo babiri bari bicaye hafi
y'ingo zabo baganira nuko umwe
ati mfite umwana w'ikigoryi nta
wundi umeze nkawe nari nabona!
Mugenzi we ati reka reka
ntawarusha uwanjye ati ndetse
reka mbikwereke: aba ahamagaye
Kamanzi we ati sha ngira kuri
boutique unzanire umugati,
Kamanzi aba afashijemo! Ati
"sinakubwiye, ntambajije
amafranga yo kwishyura,
ntambajije uwo agura uwo ariwo
none dore aranyarutse!" Mugenzi
we araseka ati "ibi ni toto reka
nkwereke uwanjye!" Aba
ahamagaye Janvier we ati "umva
sha nyaruka ujye mu rugo urebe
ko mpari." Janvier aba aranyarutse
no mu rugo ngo ba! Maze nko mu
minota 10 aba aragarutse ati
"Maman arambwiye ngo ntuhari."
Barasetse barumirwa.
Igitekerezo Cyawe!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

Related Posts Plugin for WordPress, Blogger...
 
Copyright © 2014-2016 Facebook Rwanda. All Rights Reserved