Abakobwa Beza

AGACIRO K'IGIHE

via http://facebook.bangmedia.org
Bajya bavuga ngo IGIHE NI
AMAFARANGA ariko nkubwije
ukuri ko hari igihe ugeramo
ugasanga Igihe kiruta kure
Amafaranga! Ufite igihe washaka
amafaranga, ariko ufite
amafaranga ushobora kubura
igihe. Umuntu wapfushije
ntiwamuha amafaranga ahubwo
wamugenera igihe cyo kuba
hamwe nawe, uwo ukunda
umuhaye amafaranga ukamwima
igihe ntiyanyurwa..
#1: Niba ushaka kumenya agaciro
k'umwaka umwe, uzabaze
umunyeshuri wasibiye muri
kaminuza umwaka umwe.
#2: Niba ushaka kumenya agaciro
k'ukwezi kumwe uzabaze
umubyeyi wabyaye umwana
akavuka yaburaga ukwezi kumwe
ngo avuke azakubwira ko uko
kwezi kuruta ibya mirenge.
#3: Niba ushaka kumenya agaciro
k'icyumweru kimwe uzabaze
umuntu ufite ikinyamakuru
gisohoka rimwe mu cyumweru.
#4: Nushaka kumenya agaciro
k'umunsi umwe, uzabaze umukozi
wa nyakabyizi uhembwa abarirwa
ku munsi kandi ayo ahembwa
ariyo atunga urugo, ku buryo abo
mu rugo barya ari uko atashye
amaze guhembwa ay'umunsi.
#5: Niba ushaka kumenya agaciro
k'isaha imwe uzabaze umuntu
utegereje umukunzi we ahantu
habura isaha ku gihe bavuganye
ko aza kuzira.
#6: Niba ushaka kumenya agaciro
k'umunota umwe uzabaze umuntu
indege cg imodoka isize yari
arengeje umunota umwe gusa ku
gihe yari yakatishijeho ticket
y'urugendo.
#7: Niba ushaka kumenya agaciro
k'isegonda rimwe uzabaze
umuntu umaze kurokoka
impanuka wenda nk'imodoka yari
igiye kumugonga cg se indi
mpanuka itunguranye.
Niba ukora cg nta kazi ufite,
menya ko uko umunota ushize
ariko agahe gato kaba kari kuva
ku minsi ufite yo kubaho bityo
ntugatume kagendera ubusa.
Nutanunguka amafaranga jya
ushaka ibindi byazakugirira
akamaro nk'ubumenyi
butandukanye nkubwije ukuri ko
bizakugirira akamaro!
Nsoze ngira nti : Mana, twigishe kubara iminsi yacu uburyo butuma dutunga imitima y'ubwenge. (Zaburi 90:12)
Igitekerezo Cyawe!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

Related Posts Plugin for WordPress, Blogger...
 
Copyright © 2014-2016 Facebook Rwanda. All Rights Reserved