Abakobwa Beza

Amwe mu magambo atangaje (slangs) akoreshwa n’ urubyiruko rw’ ubu n’ ubusobanuro bwayo

via http://facebook.bangmedia.org
1. Injuga : kubwira umuntu
amagambo atari ukuri , Kureshya
umuntu

2. Kuyoka : Iri jambo twarigereranya no gusobanukirwa. Iyo umusore
abwiye mugenzi we ati ‘man,
urayoka’ aba ashatse kumubwira ati ‘nshuti, urasobanukiwe’.

3. Gushona : kumva, Kubona

4. Ikirori : ni ’ibirori’ mu busanuro
busanzwe bumenyerewe ariko iri
naryo ni rimwe mu magambo
avugwa inshuro nyinshi zishoboka
cyane cyane iyo iminsi ya week-end yegereje, buri wese arimo arashaka aho ajya gutangirira ikiruhuko cye mu bitaramo bitandukanye.

5.Swaga : ni imyenda. Hirya no hino mu gihugu cyane cyane mu Mujyi wa Kigali no mu Ntara ahahurira urubyiruko (nk’ahari za kaminuza), usanga umuntu abwira undi ati : ‘uri na swaga’ ! nta kindi rero aba ashaka
kumubwira ko yambaye neza,
cyangwa se yambaye imyambaro
itangaje.

6. Magendu : iri ni ijambo rikoreshwa hagamijwe kuvuga ibintu byose bikozwe mu buryo butari bwiza. Urebye neza usanga n’ubwo iri jambo riri gukoreshwa cyane n’urubyiruko rw’iki gihe, nyamara ntabwo ubusobanuro nyabwo dusanzwe tuzi bwahinduwe !

7. Ikosora : ni ikosora mu buryo
busanzwe buzwi, ariko iri ni jambo riri gukoreshwa cyane mu ruhando rw’abahanzi. Nk’iyo umuhanzi umwe
akoze indirimbo igakundwa (ikajya kuri hit) hanyuma mugenzi we agahita akora indi iyirenzeho. Nibwo usanga bivugwa ko habayeho ‘ikosora’.

8. Boubouti, Inzego : umukunzi
w’umukobwa (girlfriend). Ijambo
boubouti ryamenyekanye kubera
gukoreshwa cyane n’abahanzi bo mu itsinda rya Tuff Gangz.

9. Kunanira : guhakanira.

10. Kumeneka : gusinda bikabije.

11. Dilu (deal), agakino : shuguri,
gahunda.

12. Inkangu, imbaha : indaya.

13. Za nduru : bya bibazo bihoraho.

14. Agasaraba : umuvumo, ikibazo.

15. Abavinodi, abayuda, bene
adamu, ab’isi : Aya yose ni
amagambo akoreshwa n’urubyiruko mu rwego rwo kuvuga abantu bagize nabi, badashimishwa no gutera imbere kwawe, bahora bashimishijwe no kukubona mu bibazo cyangwa se uhangayitse.

16. Akagendo : urupfu.

17.Agatigito, Kurya reggae :
kugenda n’amaguru.

18. Kurya umukuku : Kwirukanka.

19. Imbiriti, iribenga : Telefoni.

20. Gukina iribenga : Kwiba telefoni.

21. Imikimba, imipeso, ubukaro :
Amafaranga.

22. Gupesa : Gutanga amafaranga,
kwishyura.

23. Kujya mu gikapu, kuryama :
kutamenya ibigezweho, kwiburisha.

24. Kuzinura, gukuzaho : Guheza
umuntu, kumwambura.

25. Kurya abana : Iri jambo
rikoreshwa mu buryo 2 kandi
butandukanye. Uburyo bwa mbere ni ukuvuga gusambana naho uburyo bwa 2 ni ukuvuga kwemeza abantu, kumenyekana bidasanzwe.

26.Ishumi, homi (homie) : Inshuti
magara, mugenzi wawe, umujama.

27. Ingaru : Igihombo uterwa no
kugurisha ibyo utagombaga
kugurisha, bigatuma babikugarurira.

28. Ubunyereri : ubusa, ubukene. Iyo umuntu avuze ngo ari ku bunyereri aba avuze ko ‘ntako ameze mu mufuka’.

29. Hahiye (gushya) : Iri ni ijambo
rikoreshwa n’abantu bari mu birori. Ujya kumva ukumva umwe
ahamagaye undi ngo ‘man hahiye’
cyangwa se ngo ‘ikirori cyahiye’ ;
ubu aba shatse kuvuga ngo
hararyoshye bya hatari, hameze
neza.

30. Gupfubura : Kuri iyi nshinga ni
naho hava jambo ‘umupfubuzi’
rivugwa n’abantu b’ingeri zose muri iki gihe. Ahanini ijambo umupfubuzi rikoreshwa ku musore usambana
n’abagore bubatse, bavuga ko
batanezezwa n’ibihe bagirana
n’abagabo babo bashakanye,
ahubwo bakanezezwa no kuba bari kumwe n’utwo dusore ahanini usanga tunangana n’abana babo.
Aba bagore nibo usanga bazwi ku
izina rya ‘Sugar mumy'.
Igitekerezo Cyawe!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

Related Posts Plugin for WordPress, Blogger...
 
Copyright © 2014-2016 Facebook Rwanda. All Rights Reserved