Abakobwa Beza

Dore bimwe mubyarangaga umupira wo mumuhanda(karere) wa Kera

via http://facebook.bangmedia.org
1.Umwana ubyibushye niwe wagomba kuba
umuzamu.
2. Uwazanye ballon(karere) niwe watoraga
abakina.
3. Niba mwaje mwambaye inkweto, indi kipe
nta muntu urimo uzambaye mwagombaga
kuzikuramo mwese mugakina ntankweto
mwambaye.
4. Umukino warangiraga abakinnyi aruko
barushye, nta by'iminota.
5. Nta musifuzi, ufite ijambo rikomeye ni
uwazanye umupira kuko niwe wafataga
imyanzuro.
6. Corners(koluneli) eshatu ni penaliti, ibi
nabyo byari bizwi pe.
7. Penaliti bayemera aruko umukinnyi avunitse
cyane knd ari kurira.
8. -Umukinnyi batora nyuma usanga nta kizere
cy'ejo hazaza aba yifitiye,
-Kugira ube captain nuko ugomba kuba ufite
imbaraga knd uzi gucenga.
9. Kubona umupira wanyu uguye munsi
y'imodoka ni cyo kintu cyambere
gitera umujinya cyabagaho.
10. Iyo nyiri mupira arushye, match iba
irangira ntazindi mpaka zibayeho.
11. Ikipe yiyamburaga ni iyatsinzwe igitego
kibanza,
12. Iyo nyiru mupira ise yazaga kandi yavuye
murugo atatse agahushya
umupira wahitaga urangira nabwo.
13.Iyo hazaga abandi bakinnyi umupira
watangiraga bundi bushya kugira
nabo babone uko bakina.
14. Guhindura ikibuga byaterwaga n'umubare
w'ibitego apana iminota.
15. Shyiraho akandi twibagiwe!!
===>Genda Karere Wararyohaga pee!!!
Igitekerezo Cyawe!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

Related Posts Plugin for WordPress, Blogger...
 
Copyright © 2014-2016 Facebook Rwanda. All Rights Reserved