Abakobwa Beza

Hari umwami wagiraga abagaragu benshi......

via http://facebook.bangmedia.org
Hari umwami wagiraga abagaragu
benshi bamukoreraga neza ariko
haramuka hagize ukora ikosa akamuhana nta mbabazi, ndetse
ashyiraho itegeko ko uzajya akosa
azajya amuha imbwa zikamurira mu
ruhame we n'abaturage bose
barebera, ndetse ashaka n'uwo
abishinga ngo ajye yorora imbwa azigaburire neza zigire imbaraga
n'ubukana maze akajya azifashisha
mu kurya abagaragu babaga
bakosheje.
Igihe kimwe rero umwe mu bagaragu
wari umaze imyaka 10 akorera umwami aza gukosa, umwami agiye
kumuha imbwa undi aramutakambira
ati banza umpe iminsi 10 hanyuma
nishira uzampe imbwa zindye.
Umwami kuko yari aziho uwo
mugaragu ubunyangamugayo
n'ubutwari arabyemera, basezerana
ko nyuma y'iminsi 10 azamuha imbwa
mu ruhame zikamurya.
Umugaragu nawe akimara guhabwa
ayo mahirwe, yahise ajya gushaka
umugabo wororaga za mbwa, amusaba ko yamarana iminsi 9 n'izo
mbwa akamuruhura kuzigaburira no
kuzitaho undi nawe arabyemera.
Umugaragu aratangira akajya
azigaburira neza agakina nazo,
akazoza, akazikorera ibintu byiza byose bishoboka maze zitangira
kumukunda cyane, kuburyo ya minsi 9
yashize imbwa zimaze kumukunda
cyane, atangira kwitegura umunsi
nyirizina waburaga ngo umwami
amuhe za mbwa zimurye. Ubwo uwo munsi warageze imbwa
bazicisha inzara zigeza nimugoroba
ntacyo barazigaburira maze bazana
wa mugaragu bamunagira za mbwa
zashonje, aho kugirango zimurye
ahubwo zitangira kumukinisha, ziramwishimira cyane, umwami
n'abaturage bose barabyitegereza
barumirwa. Ni uko umwami
biramutangaza cyane, yegera wa
mugaragu aramubaza ati: "Ko izi
mbwa zishonje cyane, ni iyihe miti wisize ngo ze kukurya?". Umugaragu
n'agahinda kenshi aramureba,
aramusubiza ati: "Mwami, izi mbwa
zazirikanye ineza nazigiriye mu minsi
icyenda tumaranye niyo mpamvu
zangiriye impuhwe, nyamara wowe tumaranye imyaka 10 ngukorera ibyiza
byose warabyirengagije uhaye agaciro
agakosa kamwe nagukoreye utegeka ko
nicwa urw'agashinyaguro". Ni uko
abari aho bose barumirwa, umwami
isoni ziramwica ahita yiyemeza guhinduka anasaba imbabazi uwo
mugaragu we.
ISOMO: Ni kenshi dukoserezwa
nyamara ni gacye tubabarira, ni
kenshi tubona abantu b'inshuti
bagiranye ibihe byiza igihe kirekire ariko agakosa kamwe kaza bakaba
abanzi bakangana urunuka, nyamara
Imana nayo itubwira ko kugirango
tubone impuhwe n'imbabazi zayo
natwe dukwiye kubabarira. Birakwiye
ko tureka gufata ibyemezo kubera uburakari kandi dukwiye kuzirikana
ibyiza abantu badukoreye ntiduhe
agaciro ikibi kimwe badukoreye ngo
twirengagize bya bihe.
Igitekerezo Cyawe!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

Related Posts Plugin for WordPress, Blogger...
 
Copyright © 2014-2016 Facebook Rwanda. All Rights Reserved