Abakobwa Beza

via http://facebook.bangmedia.org
Dore utuzi tubiri (akazi mu bwinshi) dukorwa Uganda nkeka ko tutazigera kagera mu Rwanda n'umunsi n'umwe!

1. Kwishyura umuntu akagutukira uwo mufitanye ikibazo.

Iyo ufitanye ikibazo n'umuntu runaka ushaka umuntu muri cartier uzi gutukana wabigize umwuga (kuko abenshi birabatunze) hanyuma ukamwishyura warangiza ukamuha na numero y'uwo mufitanye amakimbirane agafata telephone akamutuka akamwandagaza , kubera ukuntu babikorana ubunyamwuga buhambaye iyo uwo umwanzi wawe aciye ku rugo rwawe ntanakebuka ngo arebeyo kubera iryo yataye mu gutwi.

Ibi bikunda gukorwa n'abagore bafite inshoreke zabatwariye abagabo iyo bazitutse inyinshi ntizisubira!

2. Gukodesha abarira aho bapfushije.

Iyo hari urugo rwabuze umuntu yari asanzwe azwiho umugayo cyangwa se asanzwe yifitiye inshuti nkeya kubera imico ye bwite bikaba ngombwa ko batitega abari bugaragaze agahinda mu gihe cyo gushyingura bashaka abantu bazi kurira bya nyabyo bakabapfumbatis
ha akantu hanyuma bagatangira si ugusuka amarira bakayamara mu gihanga!

Ibi nabibonye uyu munsi aho twagiye gushyingura umuntu, hanyuma umudamu akanturuka inyuma arira angezeho arambaza ati ''harya uwapfuye yitwaga nde?'' nti ''ni Emma'' ahita yongeza volume ati Emma apfuye akiri muto weeeeeeeee!!!!!!!!!!!!

Nanjye mbwira umusore twari kumwe nti abantu b'inaha bagira urukundo araririra umuntu atazi? Ati reka da urukundo rwa hehe ko abo bakodeshejwe!
 
Igitekerezo Cyawe!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

Related Posts Plugin for WordPress, Blogger...
 
Copyright © 2014-2016 Facebook Rwanda. All Rights Reserved