Abakobwa Beza

IBARUWA BWENGE YANDIKIYE BILL GATES

IBARUWA BWENGE YANDIKIYE BILL GATES:

Nyakubahwa Bill Gates, namenye ko ari wowe muyobozi w'uruganda rwa programmes za mudasobwa ruzwi nka Microsoft rutugezago za Windows XP, Windows 7 n'izindi none ndashaka kubabaza utubazo duke:

1. Nyakubahwa Bill Gates warakoze kutugezaho ikorabuhanga, ubu namaze kumenya neza Microsoft Word none nashakaga kukubaza, ni ryari uzazana na Microsoft Sentence ngo mbe ariyo nkurikizaho?

2. Nyakubahwa Bill Gates rwose nishimiye cyane imikorere ya Microsoft Office ariko ndakwinginze mfasha kuko njye sinzajya nkoresha mudasobwa yanjye muri Office, ubwo ndifuza ko wazatugezaho na Microsoft Home.

3. Kuri mudasobwa yanjye nabonyeho ahanditse Start ariko nkeneye ko mwandangira n'ahanditse Stop kuko ntiwajya uhora utangira kandi utigeze uhagarara.

4. Mudasobwa yange nabonyeho ahanditse "Find" ndahakanda nshakisha imfunguzo umugore wanjye yari yataye hafi aho mu rugo ariko ndazibura, nonese ntibikora ni umurimbo gusa?

5. Mfite akapusi mu rugo iwanjye kandi bambwiye ko nta mudasobwa itagira Mouse/Souri/Imbeba, ubu ndi kwibaza niba bitazaba intambara iwanjye mungire inama y'uko nzabigenza

6. Ikibazo cya nyuma nshaka kukubaza Nyakubahwa, ko izina ryawe ari Gates (Inzugi) kuko ucuruza Windows (Amadirishya) ?
Igitekerezo Cyawe!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

Related Posts Plugin for WordPress, Blogger...
 
Copyright © 2014-2016 Facebook Rwanda. All Rights Reserved