Kera hari umuntu witwaga Nyangara. Yamaze imyaka myinshi mu gihugu. Yari atunze inka imwe gusa. Ariko nta mwana yagiraga. Igihe agiye gupfa, abura uwo araga inka. Agiy gupfa abwira abagabo ati<<iyi nka yanjye nimuyirya muzayishyura iteka maze gupfa.>> Abagabo bati<<tuzakwishyura iki utakiriho?>> Na we ati<<iteka ryose mujye mundirira.>> Na bo bati<<Oya, nta mugabo wo kurira.>>Abibwira abagore, bati<yiduhe tuyirye.Twe n'abana bacu tuzakwishyura iteka.>> Abagore n'abana barayirya. Barangije bararira. Nuko Nyangara yishyurwa atyo. None umwana ararira, ngo arishyura inka ya Nyangara.
Subscribe to:
Post Comments (Atom)
0 comments:
Post a Comment