Urwego

Abakobwa Beza

Igitsina

Ibigega bya Kinyarwanda

Mu muco nyarwanda, ibigega babihunikagamo imyaka(Amasaka, ibigori, amashaza, uburo,ibishyimbo...). Imisoto (amaguru) y'ikigega, bayizirikagaho amatungo (ihene, intama...) .

Uwabaga yariye cyane bikabije akamererwa nabi, bamucishaga mu misoto akoroherwa. Abadamu babagiraga inama yo kuturira mu kigega basize inyuma yabo abagabo, kuko bashoboraga kubabona ubwambure.

Cyaraziraga gucana agasongero k'ikigega. Umukungu wamubwirwaga n'umubare + ubunini bw'ibigega yabaga atunze iwe. Ibigega byahunikaga imyaka neza ntimungwe, kuko akayaga kabaga gahitamo.

Ibigega inenge yabyo, nuko byabaga biri hanze bidafungwa n'ingufuri, bityo umujura akaba yakwinjiramo uko ashatse. Ibigega byatangiye gucika mu myaka ya za 70.

Gusa iryo zina ryarakomeje, nuko ama "dépôts" y'ibiribwa nayo bakayita ibigega.
Igitekerezo Cyawe!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

Related Posts Plugin for WordPress, Blogger...
 
Copyright © 2014-2016 Facebook Rwanda. All Rights Reserved