Urwego

Abakobwa Beza

Igitsina

Hariho umugabo wari ushaje ariko akibanira n’ umugore we neza.

Umunsi umwe rero umugore kuko yari afite imisatsi miremire amusaba kumugurira igisokozo ngo ajye abasha kuyitunganya arusheho gusa neza. Umugabo biramubabaza kuko nta mafaranga yari afite ariko ntiyabyereka umugore gusa aramuhakanira ko atabishobora. Maze aranamubwira ati: “Dore n’ umukoba w’ isaha yanjye waracitse mbura uko nawusanisha nsigaye nyitwara mu mufuka.”

Umugore ntiyabitindaho cyane aramubwira ngo nta kibazo ubundi yikomereza imirimo yo mu rugo yari arimo atunganya.

Bukeye bwaho umugabo abyuka ajya gushaka ibiraka mu mujyi aho yajyaga ajya gupagasa maze mu masaha y’ ikiruhuko anyura ahantu bacuruzaga amasaha abasaba ko bamugurira iye ku mafaranga make kuko yari icitse umukoba. Barabimwemerera ni uko bamaze kumwishyura ajya mu isoko agura igisokozo umugore we yifuzaga. Ni uko ku mugoroba aragitahana.

Ageze imuhira rero atungurwa no gusanga umugore yamaze kwiyogoshesha asigaranye agasatsi gake katagomberaga igisokozo. Umugore yari yagiye muri salon abantu bajyaga baza gukoresha amaderedi (dreads) agurisha umusatsi we muremure kuko bawukeneraga maze agura umukoba w’ isaha y’ umugabo we wo gusimbura uwari ushaje.

Ni uko barahoberana n’ amarira atemba mu maso kubera ukuntu basanze koko urukundo rwabo rwarabaye akaramata.

ISOMO: Gukunda ni byiza ni n’ itegeko Imana yaduhaye gukundwa nabyo biraryoha ariko gukunda kandi ukanakundwa n’ uwo ukunda bisumbye byose. Ntitugapfushe ubusa urukundo tubonera muri byinshi haba urwo Imana idukunda ndetse n’ urwo dukundaa hagati yacu.

Muragakundana.

http://jeanpaulmurara.com/urukundo/
Igitekerezo Cyawe!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

Related Posts Plugin for WordPress, Blogger...
 
Copyright © 2014-2016 Facebook Rwanda. All Rights Reserved