Urwego

Abakobwa Beza

Igitsina

Hawai: Umugore yakatiwe igifungo cy’imyaka 20 nyuma yo kwifata amajwi n’amashusho asambanya umwana w’imyaka 11.


Muri Leta Zunze ubumwe za Amerika mu gace ka Hawaii haravugwa inkuru y’umugore witwa Jean Paleracio w’imyaka 33 y’amavuko ucumbikiwe mu buroko mu gihe cy’imyaka 20 azira gushyira ahagaragara amajwi n’amashusho yafashe mu gihe yagiranaga imibonano mpuzabitsina n’umwana w’umuhungu w’imyaka 11 y’amavuko.

Uyu mugore wakoraga mu kigo gishinzwe ubukungu n’iterambere muri iki gihugu,, ngo yatangiye gusambanya aka kana guhera mu myaka 3 ishize ari nako yafataga amajwi n’amashusho. Nyuma yo guhamwa n’icyaha cy’ihohotera ngo yabuze icyo yarenzaho dore ko n’abari aho bose babifashe nk’ibyatera ihungabana nk’uko byatangajwe n’umushinjacyaha.

Uyu mushinjacyaha Kollar we yanongeyeho ko ibikorwa nk’ibi bitagomba kubabarirwa na gato muri sosiyete yabo babayemio. Uyu mugore ngo yari yaranarangije amashuri ye mu bijyanye n’uburezi nubwo atari byo yabashije gukora.

Gusa ngo abacamanza basanze uyu mugore yarabanye n’abana cyane ku buryo azi uko agomba kubafata kugira ngo batagira ikibazo cy’ihungabana mu gihe arimo kubasambanya.

www.crazynews24
Igitekerezo Cyawe!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

Related Posts Plugin for WordPress, Blogger...
 
Copyright © 2014-2016 Facebook Rwanda. All Rights Reserved